From Wikipedia, the free encyclopedia
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe byigisha bya Ndera, bizwi nka "CARAES Ndera", byatangiye kubakwa mu mwaka wa 1968 , bikaba ari ibitaro bifasha abarwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe n'ubw'imyakura.
[1]Ibitaro bya Ndera ni bitaro byashinzwe mu mwaka w’1968 n'Umuryango w'Abafurere b'Abashariti, nyuma y'icyifuzo cya Guverinoma y'u Rwanda na Kiliziya Gatolika cyo kurekura abarwayi bo mu mutwe bava mu magereza y'igihugu.
Abarwayi ba mbere bakiriwe mu bitaro mu 1972. Uburyo bwakoreshejwe kwari uguteza imbere serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe zishingiye ku mibereho n’umuco mu Rwanda.
Mu mwaka wa 1994 Muri ibi bitaro haguye inzirakarengane nyinshi zazize genocide yakorewe abatutsi Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Caraes Ndera, Furere Nkubili Charles avuga ko mu 1994 ku itariki 17 Mata[2], ari bwo abasirikare n’interahamwe bagabye ibitero bakica abantu bose batagiriye imbabazi abarwayi bo mu mutwe[3].
Mu mwaka wa 2022, ibi bitaro byashyizwe ku rwego rw'ibitaro byigisha (teaching hospital), bikazatuma bitanga servisi zisumbuye ndetse bikagira n'uruhare mu kwigisha abanyeshuri no gukora ubushakashatsi mu bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe n'imyakura.
Ibi bitaro biherereye mu Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera.
Abatanga ubuvuzi bwo mu mutwe bafite uruhare runini cyane mu gukumira, gusuzuma, kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi bo mu Bitaro bya Ndera n'amashami yayo ya CARAES Butare Psychiatric Centre na Icyizere Psychotherapeutic Centre.[4]
Gutanga ubuvuzi bwiza bufite ubuhanga n’ubwitange ku barwayi bo mu mutwe n’ubuvuzi bw’imitsi n'imyakura baturuka mu gihugu hose, no kwiyemeza kwigisha abahanga mu buzima bwo mu mutwe[5].
Gutanga ubuvuzi bwiza bwuzuye ku barwayi bose boherejwe; guhinduka ibitaro by'icyitegererezo byohererezwa abarwayi bo mu karere ka Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba.
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.