African Alliance Investment Bank
From Wikipedia, the free encyclopedia
African Alliance Investment Bank (AAIB) ni "ikigo cya banki gishinzwe ishoramari" gikorera ku mugabane w'Afurika.[1]


Aho giherereye
Icyicaro gikuru cy’iryo tsinda giherereye mu gace kitwa Melrose, mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika yepfo, ugereranyije kiri nko muri 11 kilometres (7 mi), mu majyaruguru y'umujyi rwagati. [2] Igipimo ndangamerekezo kigaragaza icyicaro gikuru aho giherereye ni: 26 ° 07'47.0 "S, 28 ° 04'12.0" E (Ubunini: -26.129737; Uburebure: 28.070007).
Amasoko
Kuva muri Werurwe 2016, AAIB ikorera mu mashami atandukanye aho ifite amasoko mu bihugu bikurikira:[3]

Ibikorwa

Muri buri soko iyi banki ikoreramo, haba hari ishami ryanditswe ryo muri icyo gihugu rikaba riba riyobowe n'umuyobozi mukuru utari umuyobozi nshingwabikorwa, komite nyobozi, komite ishinzwe ibyago, komite y'ubugenzuzi, umugenzuzi w'imbere mu kigo, komite ishinzwe imishahara, komite ishinzwe amasezerano na komite ngishwanama tekinike. [8]
Ikigo gikora ibikorwa bitandukanye harimo ibi bikurikira: [1]
- Serivisi yo kugura no kugurisha imitungo y'abakiriya
- Ubushakahatsi bwerekeranye n'imari
- Icunga mutungo
- Ikigo cy'imari
- Gucuruza imigabane y'igenga
- Imiyoborere y'izindi nzego
Reba
Ihuza ryo hanze
Wikiwand - on
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.