From Wikipedia, the free encyclopedia
Bore ni umunyungugu umubiri ukenera atari mwinshi ariko ukaba ufatiye runini umubiri wacu. Uyu munyu ni ingenzi mu mikurire, uzwiho gufasha abagore batangiye gucura, ndetse unafasha mu guhangana na za rubagimpande. Akamaro kawo ni kanini kandi karatandukanye nkuko tugiye kubibona.
Bore ni umuti uvura indwara zo kuribwa mu ngingo kandi ku kigero cya 95%. Iki ni ikigero kinini cyane kuko ituma umubiri ubasha gukoresha neza Calcium yinjiye. Iyo umuntu atangiye gusaza, amagufa atangira gucika intege no gusaza. Kongera mu byo kurya ibikungahaye kuri bore bituma amagufa asubirana ingufu kuko calcium iriyongera. Si aho gusa kuko na kwa kuribwa no kubyimba mu ngingo uyu munyu ubikiza.
Uyu munyu utuma igipimo cya testosterone ku bagabo kizamuka, testosterone niyo ituma abagabo bazana za pinya, niyo mpamvu ku bifuza kubaka umubiri aho gukoresha ibinini bya testosterone cyangwa kwitera inshinge ziyongera, ahubwo warya ibikungahaye kuri uyu munyungugu.
Akenshi duha agaciro calcium mu gukomeza amagufa ariko burya siyo gusa kuko na bore irakora. Ifatanya na calcium mu gukomeza amagufa, ndetse igafasha umubiri kwinjiza imyunyungugu ifasha amagufa nka magnesium, calcium n’umuringa. Si ibyo gusa kuko inatuma imikorere ya estrogen na testosterone iba myiza kandi iyi misemburo igira uruhare mu buzima bw’amagufa.
Umusemburo wa estrogen ugenda ugabanuka uko umugore akura kugeza acuze. Ku bagore bacuze Bore ituma igipimo cya estrogen kizamuka bityo bagakomeza kuryoherwa no gukora imibonano dore ko estrogen ifasha kugira ubushake. Rero aho gukoresha imiti ya kizungu warya ibikungahaye kuri bore.
Bore ni ingenzi mu myororokere no mu mikurire y’urusoro.
Ibimenyetso byo gucura birangwa no kubira ibyuya byinshi nijoro, kumva uri gushya mu mubiri imbere. Ibi byose hamwe n’ibindi uyu munyu ngugu urabikiza.
Uyu munyu ngugu ukoreshwa mu ikorwa rya enzymes zikomeye zifasha umubiri guhangana na kanseri. Ndetse utuma umubiri usohora imyanda ishobora gutera kanseri mu mubiri.
Nubwo ubushakashatsi bugikorwa ariko buri kugaragaza ko igira uruhare mu mitemberere myiza y’amaraso. Ibi rero byafasha mu guhangana n’indwara z’umutima.
Kugabanya cholesterol mbi mu mubiri
Uyu munyu ngugu nubwo uboneka mu bintu birimo amavuta ariko ufasha umubiri guhangana na cholesterol mbi bityo bigafasha mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima.
Izwiho gufasha umubiri guhangana na mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege nka Candida albicans itera ubugendakanwa.
Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko Bore ifasha mu mikorere y’ubwonko, imihurire y’amaso n’ amaboko, kwibuka ibya vuba no gutekereza neza.
Uyu munyu ngugu uboneka mu byo kurya binyuranye. Mu mbuto twavuga pome, amacunga (amaronji), na avoka ari nayo iyifite ku bwinshi.
Mu bindi twavuga amashaza (amajeri), ibishyimbo, inyanya, ubunyobwa, ibitunguru.
Ndetse no mu nzoga ibonekamo cyane cyane inzoga za gakondo nk’urwagwa.[1]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.