Tuyisenge Jean De Dieu: ( Intore Tuyisenge yavutse Kuwa 27 Nyakanga 1990). Akomoka kuri Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jacqueline , mu muryango w'abana 8 akaba ari uwa 2 , yavukiye mu karere ka Kirehe Intara y'iburasira zuba

Thumb
Ibimenyetso biranga Intore nyayo mu Rwanda

Ubuhanzi yabugiyemo aherereye mu kuririmba muri Korali, hanyuma aza gutangira kujya aririmba indirimbo zisanzwe ahereye mu kwitabira amarushanwa afite insanganyamatsiko zabaga zatanzwe. Amwe muyo yatsinze ni nk’amarushanwa yateguwe u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’umubano mwizarufitanye n’intara ya Lenani Palatina yo mu gihugu cy’u Budage.

Quick Facts
Intore TUYISENGE Jean De Dieu
Close
Thumb
Amayogi n'ikimenyetso gikomeye kiranga intore mu igihe zihamiriza

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye guhanga indirimbo zivuga ku itorero ry’igihugu zirimo nk’Intore Izirush

a Intambwe n’izindi. Mu mwaka wa 2010, nibwo yakoze indirimbo ye yamenyekanye kurusha izindi yitwa Tora Kagame Paul, nuko atangira kwinjira atyo mu rubuga rw’abahanzi nyarwanda. Iyo ndirimbo yaje no gutuma atoranywa nk’umwe mu bahanzi bafashije Perezida wa Repubulika mu gikorwa cyo kwiyamamaza babinyujije mu buhanzi bwabo.

Ku itariki ya 6 Kamena 2011 yaje kwerekeza muri USA, ari kumwe n’abandi bahanzi batoranyijwe (Massamba, Kitoko, Kizito, Edouard, Gasumuni, Mico, Miss Jojo n’abandi) mu bitaramo byitwa Rwanda Day, byabereye i Chicago. Mu kuririmbira (aho muri Chicago) indirimbo ze nka Unkumbuje u Rwanda, Ak’imuhana, byamufashije kwagura inganzo ye haba mu bitekerezo, mu bunararibonye ndetse no kunguka ubumenyi mu kuririmbira abantu benshi mu bitaramo bikomeye.[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-06. Retrieved 2021-02-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)

Wikiwand in your browser!

Seamless Wikipedia browsing. On steroids.

Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.

Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.