Spirulina
From Wikipedia, the free encyclopedia
Spirulina ni ikinyabuzima kikaba mu bimera kuko nacyo gikora ibyitwa photosynthesis aho cyifashisha urumuri rw’izuba hagakorwa ingufu. Ariko nanone ni bagiteri yo mubwoko bwa cyanobacterium ikanashyirwa mu itsinda ry’ibyitwa blue-green algae. Spirulina kuribwa kwayo bifite inkomoko mu bwoko bw’aba Aztecs bakaba abaturage bo muri Amerika yo hagati, ubu ni mu gihugu cya Mexico. Spirulina nka algae zose ikaba ikurira mu mazi yaba ay’inyanja cyangwa ibiyaga n’imigezi. Kuri ubu kubera iterambere iki kiribwa kiri gusakara ahantu hose ndetse no mu gihugu cyacu kirahaboneka aho kiba ari ifu wavuga ko ari ikirungo niyo mpamvu twahisemo muri iyi nkuru kuvuga akamaro kayo kanyuranye ku buzima dore ko ubu n’ikigo cya NASA kiri gushaka uko bagihinga mu isanzure ngo abagenda mu byogajuru bajye bagikoresha bari mu isanzure.[1][2][3][4]