From Wikipedia, the free encyclopedia
Ndjol ni Umunyarwanda wavukiye muri kongo iya 23, Ugushyingo 1962 i Goma[1][2]. Wamenyekanye cyane mu gukina filimi zo gusetsa mu Rwanda nka Kanyombya kuko yatangiye kuzikina 2001.[3]byatumye amenyekana cyane kuko afatwa nkumwe mubantu bifatizo muri filimi zo gusetsa mu Rwanda[4]. Yakinnye harimo "Bwenjye naguhenze,"Buhahara","abatubuzi","ibikuruka", "nyabingi" nizindi.[5][6]
Kanyombya yavutse kuri mama we Gaudence Mukandutiye na papa we Jean Baptiste Sakumi, avukira mu muryango w'abana 7 gusa hasigaye 5[7]. Yize amashuri abanza kuri ecole primaire ste Andre i Goma, akomereza ayisumbuye muri Tuugane Institute ahava muri 1992 ahita ajya mu gisirikare yaje kuvamo muri 2002[8][9]. Mu gisirikare yarwaniye mu ngabo za RPA zafashe igihugu muri 1994 , Avuye mugisirikare nibwo yatangiye gukina filimi kugeza nanubu ntiyigeze ahagarara[10]. Kanyombya ubu afite umugore babanaga nuko baza gusezerana imbere y'amategeko muri 2012 kandi bafitanye abana 2 ndetse n'abandi barera[11]. Kanyombya avugako impano yo gusetsa yayikuye ku muryango we kuko ngo bose abazi basetsa haba abavandimwe n'ababyeyi be.[12][13]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.