![cover image](https://wikiwandv2-19431.kxcdn.com/_next/image?url=https://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/4/42/Empire_mansa_musa.jpeg/640px-Empire_mansa_musa.jpeg&w=640&q=50)
Mansa Musa
From Wikipedia, the free encyclopedia
Musa I ( c. 1280 - c. 1337 ), cyangwa Mansa Musa, yari Mansa wa cumi (bisobanurwa ngo "sultan", "umutsinzi" [1] cyangwa "umwami w' abami" ) w'Ubwami bwa Mali, igihugu cya kisilamu cyo muri Afrika yuburengerazuba. bivugwa ko ariwe muntu wari ukize kurusha abandimuri iyo myaka.
![Thumb image](http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/4/42/Empire_mansa_musa.jpeg/640px-Empire_mansa_musa.jpeg)
![Thumb image](http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/c/c9/Mansa-Musa-on-his-way-to-Mecca-Credit-Print-Collector-Getty-images-1536x790.jpg/640px-Mansa-Musa-on-his-way-to-Mecca-Credit-Print-Collector-Getty-images-1536x790.jpg)
Igihe Musa yima ingoma,Igice kinini cya Mali cyari kigizwe n'ubutaka bw'icyahoze ari ubwami bwa Gana, Mali yari yarigaruriye. Ingoma ya Mali yari igizwe n'ubutaka ubu bugize igice cya Mauritania na leta ya Mali yubu. Ku ngoma ye, Musa yajyize amazina atandukanye y' icyubahiroi, nka "Emir wa Melle", "Nyir'ibirombe bya Wangara", na "Uwigaruriye Ghanata".
Musa yigaruriye imigi 24, hamwe n'uturere tuyikikije. Ku ngoma ya Musa, Mali ishobora kuba ari yo yari ifite zahabu nyinshi kwisi, kandi Musa yafatwaga nk'umwe mu bantu babayeho bakize mu mateka . Ariko, abanyamakuru bubu nka Time magazine bemeje ko nta gipimo cya nyacyo cyo kubara ubutunzi bwa Musa.
Muri rusange Musa azwi nka "Mansa Musa" mu nyandiko n'ibitabobyanditswe nabo muburengerazuba bwisi. Izina rye kandi rigaragara nka "Kankou Musa", "Kankan Musa", na "Kanku Musa". Andi mazina yakoreshejwe kuri Musa arimo "Mali-Koy Kankan Musa", "Gonga Musa", na "the lion of Mali". Yari umurinzi wa siyansi, ubuhanzi, ubuvanganzo n'ubwubatsi kandi ubwami bwateye imbere mu muco ku ngoma ye.