From Wikipedia, the free encyclopedia
Imyotsi y’imodoka n’iyo gutekesha inkwi ku isonga mu bihumanya ibidukikije n'ikirere cy’u Rwanda.[1]
Nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko imyuka isohorwa n’imodoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bigize 80% by’imyanda yanduza umwuka mu kirere cy’u Rwanda, Abanyarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije muri rusange ariko na Leta igafasha mu gukuraho imbogamizi zihari.[1][2]
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40% ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40% naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabihanga bishaje n’indi myanda. REMA imaze iminsi mu Cyumweru cy’ibidukikije hakorwa ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije hanategurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku wa 5 Kamena.[1][3]
Ubushakatsi bwakozwe bugaragaza ko imyuka yanduza ikirere cy’u Rwanda ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.[4]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.