From Wikipedia, the free encyclopedia
Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko usibye kuba ibiti birwanya isuri ndetse bikanatanga umwuka mwiza abantu bahumeka, ngo bibafite akamaro by’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi bwabo bw’ibishyimbo. Akarere ka Burera abaturage baho bishimiye gutera ibiti bakanabibungabunga kuko bazi akamaro kabyo.[1][2]
Benshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi. Bahinga ibihingwa bitandukanye byatoranyijwe muri ako karere birimo ibirayi, ibigori, ingano ndetse n’ibishyimbo. Iyo ibyo bihingwa byeze abo baturage barihaza ndetse bagasagurira n’amasoko kuko bafite ubutaka bwera cyane.[1][3]
Ku bijyanye n’ibishyimbo, abanyaburera bahinga ibishyimbo by’umushingiriro gusa. Kuburyo usanga iyo ari mu gihe cy’ihinga ryabyo abahinzi birirwa bashaka hirya no hino ibiti byo gushingirira ibyo bishyimbo. Abafite imirima minini usanga barahinze imbingo abandi bo bagatera ibiti bivangwa n’imyaka ku nkengero z’imirima yabo kugira ngo bizabahe ibiti by’imishingirimo. Ubwo habaga umuganda wo gutera ibiti, abaturage batandukanye bavuze ko bagomba kubitera kuko bazi akamaro kabyo.[1]
hatewe ibiti bivangwa n’imyaka byitwa Alinus, ibihumbi 17 na 378, ahantu hangana na Hegitari 69. Ndetse no ku kiyaga cya Burera haterwa imigano ingemwe ibihumbi biri kuri hagitari ebyiri. Ibyo biti bivangwa n’imyaka byagiye biterwa mu mirima y’abaturage. Bamwe mu baturage ariko bibajije niba ibyo biti bizabaha imishingiriro.[1]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.