From Wikipedia, the free encyclopedia
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda. Akarere ka Huye gahana imbibi n' akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).[1]
Akarere ka Huye kazwi na none kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda. Ni mu karere ka Huye kandi dusanga amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.
Umujyi w'akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi n'inganda.
Mu buhinzi, mu karere ka Huye hera ibihingwa ngandurarugo (ibishyimbo, ibigori, urutoki, Umuceri n'ibindi); mu bihingwa ngengabukungu mu karere ka Huye hera igihingwa cya kawa ni na ho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye mu ruhando mpuzamahanga. Mu karere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, ishyamba ry’Arboretum, amahoteri n’ibindi.
Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy'uburezi kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, Catholic University of Rwanda -CUR, Protestant Institute of Art and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n' amashuri abanza 100.
Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, ibitaro by' akarere ka Huye bya Kabutare, amavuriro yigenga 3, Farumasi 17 n'ibigo nderabuzima 16.
Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.