Rise and Fall of Idi Amin
From Wikipedia, the free encyclopedia
Rise and Fall of Idi Amin,, izwi kandi ku izina rya Amin: The Rise and Fall[1], ni filime yerekeye ubuzima bwa Idi Amin mu 1981 yayobowe na Sharad Patel ikinwamo na Joseph Olita nka Idi Amin . Olita yakinnye kandi nka Amin muri filime Mississippi Masala yo mu 1991.[2]
Umugambi
Irasobanura ibikorwa n’ubugizi bwa nabi bitavugwaho rumwe n’uwahoze ari umunyagitugu wa Uganda[3], Idi Amin Dada, igihe yazamukaga ku butegetsi mu 1971 kugeza igihe yahiritswe ku butegetsi mu 1979 biturutse ku ntambara ya Uganda na Tanzaniya[4] . Rise and Fall of Idi Amin yari ifatanije n’Ubwongereza, Kenya, na Nijeriya, aho amashusho menshi yakorewe muri Kenya, hashize igihe kitageze ku mwaka Amin avuye kubutegetsi[5]..
Amateka Yukuri
Nubwo yiswe filime ikoreshwa nabi, birasobanutse neza ku byabaye n'amatariki y'ibyabaye byerekanwe[6], birimo igitero cya Isiraheli, intambara na Tanzaniya, no gufata no gufunga umunyamakuru w’Ubwongereza Denis Hills (wigaragaza muri filime)[7] .
Igisubizo
ubwo yasohotse ku rwego mpuzamahanga, amajwi menshi yarahinduwe kubera amajwi atumvikana neza. [8]Filime yatsindiye ibihembo bitanu, harimo umukinnyi mwiza, mu iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Las Vegas. [9][10]
references
Wikiwand - on
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.