From Wikipedia, the free encyclopedia
Yvonne Manzi Makolo ni inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda akaba azi nibigendanye n'ubucuruzi cyane, akaba n’umuyobozi mukuru wa Rwandair,ikigo gishinzwe indege cy’igihugu mu Rwanda . Yahawe uwo mwanya ku ya 6 Mata 2018. Mbere yibyo, yabaye umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibibazo by’amasosiyete muri iki kigo, kuva muri Mata 2017 kugeza Mata 2018.
Yavukiye muri Congo,ise umubyara ni uwo mu bwoko bwa Luba ukomoka i Kasai (DRC), nyina wamwibarutse ni umunyarwandakazi. Yvonne yavukiye mu Rwanda. Mu 1993, yimukiye muri Canada ku bushake. Nyuma y'imyaka icumi, mu 2003 yagarutse mu Rwanda. We na mukuru we barezwe na nyina umwe, Se wa Yvonne yapfuye abakobwa be bakiri bato cyane. Afite amahugurwa yihariye mu ikoranabuhanga kandi yakoze n'umushinga wa software, haba muri Canada no mu Rwanda.
Mu 2006, yinjiye muri MTN Rwanda, isosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho mu gihugu. Nyuma yigihe, yazamutse mu ntera agera ku mwanya w’umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza (CMO) ndetse anaba n'umuyobozi mukuru (CEO), wa MTN.
Muri Mata 2017, ubwo Inama y'Abaminisitiri y'u Rwanda yahinduraga imiyoborere mu Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yagizwe Umuyobozi wungirije, ushinzwe ibibazo by'amasosiyete. Umwaka umwe, muyindi mpinduka y'ubuyobozi mu ndege zigihugu, yahawe umwanya w’umuyobozi mukuru mu Rwandair.
Yvonne Makolo uretse kuba usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya RwandAir, yagizwe kandi umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA) mu gihe cy’umwaka umwe, akaba ari we mugore wa mbere uzihawe. Yabaye umuyobozi w’iri huriro waryo wa 81, akaba ari na we mugore wenyine utorewe uyu mwanya kuva iri huriro ryashingwa.[1]
Yvonne Makolo ni nyina w'abana bato.
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.