Vitamini B1 cyangwa Vitamine B1

Thumb
Vitamini B1
Thumb
Joint Hydration Supplement
Thumb

Aho ikomoka : ibinyampeke cyane cyane ibimeze (céréales germés), umuceri, amatunda (cyane cyane mu maronji-amacunga), amashereka n’amata y’inka, umutonore wa soya, lantiye (lentilles), ubuki.

Thumb
Vitamini B

Ingorane zibaho iyo yabuze : habaho imivurungano mu bwonko, irangwa no kuribwa mu mutwe rimwe na rimwe w’uruhande rumwe, ibijaganyuro mu ntoki no mu birenge, guhondobera, kugira ibyuya birenze urugero nta mpamvu igaragara, kugabanuka k’ubushyuhe bw’umubiri. Habaho kandi imivurungano mu nzira y’ibiryo, irangwa no kubura ipfa ryo kurya (anorexie), kugira iseseme, kuruka, kugabanuka kw’imisemburo yo mu gifu n’amara, bigakorana imbaraga nke, kwituma impatwe (constipation). Habaho n’imivurungano mu mikorere y’inyama z’umubiri, irangwa no gucika intege, kuremara bimwe mu bice by’umubiri (paralysie). Hari n’imivurungano mu migendere y’amaraso, irangwa no guhumeka nabi ubura umwuka, umutima ukabyimba, gucika intege. Iyi vitamini irakenewe cyane mu mikorere myiza y’ubwonko.

Thumb
amata

Wikiwand in your browser!

Seamless Wikipedia browsing. On steroids.

Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.

Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.