Ubukungu bw'Afurika
From Wikipedia, the free encyclopedia
Inyandiko y'umwimerere: Economy Ubukungu bw'Afurika
Ubukungu bwa Afrika bugizwe nubucuruzi, inganda, ubuhinzi, hamwe n'abakozi . Mu mwaka wi 2019, ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika byari bituwe n'abantu bagera kuri miliyari 1,3 [1] . Afurika ni umugabane ukungahaye ku mutungo kamere. Iterambere ryo muri iyi myaka ryatewe no kwiyongera mu kugurisha ibicuruzwa, muri serivisi, ndetse n'umusaruro w'inganda. Biteganijwe ko umwaka wa 2050 uzagera Afurika y'Iburengerazuba, Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yo hagati na Afurika y'Epfo by'umwihariko, bigeze kuri GDP ingana na tiriyari 29 z'amadorari y'Amerika.
Muri Werurwe 2013, Afurika yagaragaye nk'umugabane ukennye cyane ku isi: Umusaruro rusange wa Afurika wose hamwe ni kimwe cya gatatu cy'umusaruro rusange w'Amerika; ariko, Banki y'Isi iteganya ko niba umuvuduko w'ubwiyongere ukomeje, mu 2025 ibihugu byinshi by'Afurika bizagera ku "rwego rwo hagati" rudakennye kandi rudakize (nukuvuga nibura amafaranga 1.000 y'amadolari y'Amerika ku muntu ku mwaka).
Impamvu zituma ubukungu bwifashe nabi muri Afurika ninyinshi: mu mateka, Afurika yari ifite ingoma nyinshi zikize zicuruza mu bice byinshi byisi; ariko, ubukoloni bw’ibihugu by’i Burayi hamwe n’ibibazo byakurikiyeho byatewe n'ubwigenge n’intambara y'ubutita, byateje ihungabana mu bukungu no mu mibereho y'abaturage. Icyakora, guhera mu mwaka wa 2013 Afurika yabaye umugabane w’iterambere ryihuse ku isi ku kigero cya 5,6% ku mwaka, kandi biteganijwe ko GDP iziyongera ku kigereranyo cya 6% ku mwaka hagati ya 2013 na 2023.[2] Muri 2017, Banki y'Afurika itsura amajyambere yatangaje ko Afurika ari iya kabiri ku isi ifite ubukungu bwihuta cyane, inavuga ko ubukungu buziyongera kugera kuri 3,4% muri 2017, mu gihe biteganijwe ko izamuka rizagera kuri 4.3% muri 2018.[3] Iterambere ryagaragaye ku mugabane wa Afurika, aho kimwe cya gatatu cy’ibihugu bya Afurika byagaragaje kwiyongera kw' iterambere ku kigereranyo cya 6% kuzamura, naho 40% byiyongera hagati ya 4% kugeza 6% kumwaka. Indorerezi mpuzamahanga z’ubucuruzi nazo zagereranije Afurika nk’imoteri izamura ubukungu ku isi.[4]