![cover image](https://wikiwandv2-19431.kxcdn.com/_next/image?url=https://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/b/b7/Rome_Colosseum_inscription_2.jpg/640px-Rome_Colosseum_inscription_2.jpg&w=640&q=50)
Ikilatini
From Wikipedia, the free encyclopedia
Ikilatini (izina mu kilatini lingua Latīna) ni ururimi rwavugwaga kera zo mu bice by'amajyepfo yo mu Burayi,mu karere ka Latium mu gihugu kigari cya Roma ya kera. Ubu ni mu Butaliyani. Uru rurimi ni rwaje kubyara indimi nyinshi harimo igifaransa, igisipanyola, igitaliyani n'izindi...
![Thumb image](http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/b/b7/Rome_Colosseum_inscription_2.jpg/640px-Rome_Colosseum_inscription_2.jpg)
Ubu ntirukivugwa uretse ko hari ibitabo byinshi kandi byuzuye ubuhanga byanditswe mu kilatini bikiboneka.
N'ubwo rutagikoreshwa ariko, hari umwihariko kuri Leta ya Vatikani na Kiliziya Gatolika: nirwo rurimi rwa leta rukoreshwa mu nyandiko mpamo. Ibyo byabaye umuco kuva mu bisekuru byo hambere na n'ubu niko bikimeze biturutse ku mateka ya Kiliziya imaze gushinga imizi mu murwa w'abaromani. Igifaransa nicyo rurimi rwa dipolomasi muri leta ya Vatikani n'ubwo hari ababangukirwa n' igitaliyani.
Ntago ikilatini ari ururimi rwera ku bagatolika nk'uko hari bamwe babigoreka. Ndetse nyuma ya Konsili ya Kabiri ya Vatikani, amasengesho, missa byahinduwe mu ndimi abakirisitu gakondo babasha kuvuga. Bityo na hano iwacu mu Rwanda byinshi byahinduwe mu kinyarwanda.