Inzu ndangamurage y'Umwami mu Rwanda
From Wikipedia, the free encyclopedia
From Wikipedia, the free encyclopedia
Inzu ndangamurage m'urwanda
Inzu Ndangamurage ya Rukari , izwi kandi ku ngoro ndangamurage y’amateka ya kera y'u Rwanda, ni inzu ndangamurage yo mu Rwanda iherereye mu mujyi wa Nyanza ikaba yarashinzwe mu ngoro y'Umwami Mutara III .
Iyi nzu ndangamurage yafunguwe mu mwaka wa 2008, ikaba ari kimwe mu bice bigize Ikigo cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda iyi nzu ikaba iherereye mu karere ka nyanza mu magepfo y'igihugu cy'urwanda
Ingoro gakondo y'Umwami Mutara III Rudahigwa itanga incamake irambuye kuri gahunda ya cyami y'u Rwanda. Iyi ngoro yavuguruwe hamwe nibikoresho gakondo nkuko bigaragara mu kinyejana cya 19 ikaba ifite udusanduku dutatu. Inka z'umwami zifite amahembe maremare " Inyambo " zinjijwe mu nzu ndangamurage kubera ko ari kimwe mu bigize umuco w'u Rwanda kandi cyari kimwe mu bimenyetso by'icyubahiro cy'umwami.
Hafi y’ingoro gakondo uhasanga Ingoro igezweho kuva 1931, aho Umwami Mutara yabaga kugeza apfuye mu 1959.
Iyi ngoro ifite ibyumba byinshi by'imirimo itandukanye, harimo : icyumba cyo kuraramo, icyumba cyo kuriramo, akazu ko kubika ibinyobwa nibindi. Iyi ngora ihura n'indi nzu umwami yari amaze kubaka mbere gato y'urupfu rwe, ku wundi musozi.
Ku musozi uturanye na Mwima, uhagaze ku mva aho Umwami Mutara wa III, umugore we, Umwamikazi Rosalie Gicanda, wazize jenoside yo mu 1994 ndetse n'Umwami Kigeli IV Ndahindurwa bashyinguwe .
Ingoro ubwayo, aho inzu ndangamurage iherereye, yubatswe mu 1930-1933 ku musozi wa Rukari, itanga ishusho nziza ya Nyanza
.
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.