Inyama y'inkoko
From Wikipedia, the free encyclopedia
Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere. Ni mu gihe kuko iri mu biguruka byororwa kandi ikaba urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Inkoko nyamara kandi kuri ubu zisigaye zituburwa, umwimerere wazo ukagenda ugabanyuka. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko gusa turavuga inkoko y’umwimerere, itari ya yindi igaburirwa igakura mu mezi abiri, ahubwo ya nkoko itungwa no gutora, ikaraha ibyo irya, imwe ikunze kwitwa inyarwanda.
Muri garama 100 z’iyi nyama dusangamo ingufu zingana na 215kCal, garama 18 za poroteyine, garama 15 z’ibinure, 75mg za cholesterol. Dusangamo imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, magnesium, phosphore, potasiyumu na sodiyumu ndetse na zinc. Muri vitamin habonekamo vitamin A, vitamin B1, vitamin B2, vitamin B3, vitamin B6, vitamin B9, vitamin B12, vitamin C, vitamin D, vitamin E na vitamin K.[1]