From Wikipedia, the free encyclopedia
Ubutaka cyangwa se Ibibanza byo kubakamo mu mugi wa Kigali ,iki bwije nuko bikeye bijyenda biba bike ,kubera umubare mwinshi w'abatuye muri uyu muhi wa Kigali ,ibyo rero bigatuma ibiciro bizamuka ugereranije no mu bihe byatambutse,ndetse no mu ibindi bice byo hirya no hino byaro by'u Rwanda.
Igishusanyo mbonera kigena imikoreshereze y'ubutaka mu mugi wa Kigali ,gifasha gushyiraho ibibanza ,nubwo rimwe narimwe kitagaragaza neza mu buryo buziguye imikoreshereze y'ubutaka, hajyenda hakorwa ibindi bishushanyo bigagaragaza uko ibibanza bigomba Kuba bikase mu buryo bw'iterambere kuburyo ibikorwa remezo nk'amazi, amashanyarazi,imihanda n'imiyoboro y'itumanaho bigomba gukora kuri buri kibanza cy'umuntu cyangwa bikaba biri hafi yacyo.[1]
Abagena gaciro ndetse n'abandi bagenerwabikorwa bigirwa inama yo gudhingira cyane ku giciro Fatizo,kuko aribwo buryo bwiza bugaragaza uko ibiciro bihagaze muri burk gace, uburya hategurwa igiciro fatizo redo bahera ku giciro gito gishoboka n'igiciro kinini gishoboka,bigatuma bihuzwa byose kugirango hategurwe ikigeraranyo cy'igiciro Fatizo kuri burk paricere iri muri icyo cyiciro. usanga rare akenshi ibiciro bizamurwa bitewe naho ikibanza giherereye Akarere, Umurenge cyangwa Akagari ndetse bakabanza kugaragaza igiciro kuri metero kare imwe ,bakazagikuba n'umubare wizo meteor Kare. [2]
Urugero :Mu murenge wa Nyarugenge igiciro cyo hasi kuri Meteto kare imwe ni 11.378 Rwf naho igiciro cyo hejuru ni 233.587Rwf .
Kubera umubare munini w' abimukira mu mugi wa Kigali, bituma abafite imishinga y'ishora Mari n'a atunzi bagurira abakene ubutaka bwabo kugirango bubake inyubako zijyane n'iterambere ndetse n'ibikorwa by'ubucuruzi bigatuma abakene batuzwa Kure y'umugi ndetse nibyo bikorwa remezo bagahera mu bukene.
Bimwe mu bikorwa biba bigomba gukorerwa muri ako gace usanga biba bihenze ,bityo bigatuma inzu zikodeshwa Ziba zihenze zaba ari izikorerwamo ubucuruzi cyangwa izo guturamo. [3]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.