![cover image](https://wikiwandv2-19431.kxcdn.com/_next/image?url=https://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/a/a2/Cafe_Riche.jpg/640px-Cafe_Riche.jpg&w=640&q=50)
Café Riche
From Wikipedia, the free encyclopedia
Café Riche ni resitora iherereye mu gihugu cya Misiri, yafunguwe mu mwaka wa 1908 ku muhanda wa 17 wa Talaat Harb, ni kimwe mu bimenyetso by'umwimerere bizwi cyane mu mujyi wa Cairo. [1] Mu bihe bitandukanye yari izwi nk'ahantu hateranira abanyabwenge n’impinduramatwara mu makoraniro atandukanye, Iyii resitora ni igihamya cyane ko yiboneye ibintu byinshi byabayeho mu mateka mu gihe cy'ikinyejana cya 20. Bivugwa ko muri iyi resitora ariho Umwami Farouk yabonye umugore we wa kabiri, [1] Nariman Sadek ; aho uwakoze icyaha cyo kugerageza kwica minisitiri w’intebe wa nyuma wa Misiri, Youssef Wahba Pacha niho yari ari ategereje igipimo cye; [1] kandi muri iyi resitora niho hantu abantu benshi bari bagize imyigaragambyo cyangwa impinduramatwara muri icho gihe cya revolisiyo yo mu 1919 bahuriye munsi kugirango bategure ibikorwa byabo babonereho no gucapa ibyapa byabo. Ababitabiriye barimo umwanditsi w'ibitabo bya politiki witwa Naguib Mahfouz ndetse n'uwabaye perezida w'icyo gihe Gamal Abdel Nasser .
![Thumb image](http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/thumb/a/a2/Cafe_Riche.jpg/640px-Cafe_Riche.jpg)