From Wikipedia, the free encyclopedia
Hakurikijwe ijanisha ry’ubwiyongere bwa 2,9 ku ijana buri mwaka, abaturage b’u Rwanda ubu babarirwa muri miliyoni 9,2 (2006) harimo abatuye mu mijyi bagera kuri 17 ku ijana. Biteganyijwe ko abaturage biyongera kugeza hafi kuri miliyoni 16 mu 2020 keretse nihashyirwa ingufu mu iringanizwa ry’imbyaro, mu burezi no mu ngamba z’ubukangurambaga (ROR 2000). U Rwanda ni igihugu gituwe n’abaturage benshi Editku buso kurusha ibindi muri Afurika, kikaba gifite hafi abaturage 397 ku kilometero kare. Guverinoma irifuza ko ibi byazagabanukaho 2,2 ku ijana ahagana mu mwaka w’i 2012.[1][2]
Indengo rusange y’imiryango ni abantu 4,6 naho icyaro n’umujyi bitandukanye mu kigero cya 4,5:4,8. Hakurikijwe Icyerekezo 2020, iterambere ry’imiturire mu mujyi rizatunganywa, bityo iterambere rizagendera ku bwisuganye bw’ibikorwa remezo n’ubwa za serivisi ziboneka mu mijyi (ROR 2000). Ubushakashatsi ku miturire hakurikijwe ahantu bibanze gutura bwerekana ko ubucucike bw’abaturage buri hejuru kurushaho mu mijyi cyangwa mu masanteri (centre) y’ubucuruzi n’ay’ibikorwa remezo by’abaturage.[3][4][5][6]
Mu w’i 2003, igihe hashyizwe ahagaragara inyandiko ya Viziyo 2020, abaturage bo mu mujyi bakekwaga kuba ari 10 ku ijana ; ibarurisha mibare riherutse ryakozwe n’Ishuri Rikuru ry’Igihugu ry’Ibarurishamibare rirasanga byari hafi 17 ku ijana mu 2007 (NISR 2007). - Ntibigaragara niba ubwiyongere mu mijyi bushingiye ku ngamba z’iterambere mu bukungu cyangwa ku baturage bava mu cyaro bagana mu mijyi. Byombi bifite ingaruka yihariye ku bidukikije. - Izamuka ry’imiturire mu mijyi bitewe no gushakisha iterambere mu bukungu ritanga inyungu z’inyongera ziyongera ku bihasanzwe kandi rigabanya imbaraga nyinshi cyane zisabwa ibidukikije.Izamuka ry’imiturire mu mijyi bitewe no gushakisha iterambere mu bukungu ritanga inyungu z’inyongera ziyongera ku bihasanzwe kandi rigabanya imbaraga nyinshi cyane zisabwa ibidukikije.[1][2][6]
Kwimuka kw’abaturage bava mu cyaro bajya mu mijyi bishobora gutanga uburyo wasanga ibyiza bike cyane bisangirwa n’abaturage benshi. Abaturiye umujyi ku bwinshi batuma ubusanzwe habaho kwiyongera kw’imikoreshereze y’ibintu, agatsiko kanini k’imyanda n’imyuka ihumanya. Impamvu nkuru zo kwimuka bava mu cyaro bajya mu mujyi ni ugushaka uburyo bwo kubona ku buryo byoroshye za serivisi, ibikorwa remezo, imyidagaduro n’akazi. Kugira ngo hakumirwe iyimuka ry’abava mu cyaro bajya mu mujyi, Guverinoma yitabaje ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kwegereza abaturage za serivisi, ibikorwaremezo n’imyidagaduro. Hari amasanteri agizwe n’imijyi agera kuri 18 mu Rwanda.[7][8]
Seamless Wikipedia browsing. On steroids.
Every time you click a link to Wikipedia, Wiktionary or Wikiquote in your browser's search results, it will show the modern Wikiwand interface.
Wikiwand extension is a five stars, simple, with minimum permission required to keep your browsing private, safe and transparent.