Ibyo kurya byiza ku mpyiko
From Wikipedia, the free encyclopedia
Kugeza ubu ntidushidikanya ko abakunzi n’abasomyi b’urubuga rwacu umutihealth.com mumaze kumenya agaciro ko kurya indyo iboneye.
Kurya indyo iboneye uretse kuba biturinda indwara zinyuranye binadufasha mu gutuma imibiri yacu ikora neza nuko tukabaho ubuzima bwiza.
Mu kurya nyamara, iyo ibyo turiye bigeze mu mibiri yacu ikamuramo ibyo ikeneye ibisigaye bigasohoka nk’imyanda. Rimwe na rimwe rero hari igihe iyo myanda idasohoka yose nuko isigaye mu mubiri igahinduka uburozi bwangiza byinshi cyane cyane inyama zo mu nda zishinzwe gusukura no gutunganya umubiri. Izo nyama ahanini ni umwijima n’impyiko.
Iyo ufite impyiko zikora neza bigufasha mu gusohora imyanda myinshi mu mubiri binyuze mu nkari, gusohora isukari idakenewe ndetse bikanafasha gusohora amazi yabaye umurengera.